Tanga impano 🎁
Gura impano, uyihe uwo ukunda — umukunzi, umuryango cyangwa inshuti — cyangwa uyisabe. Wishyura ukoresheje wallet ya Ihuze.
Ibibazo bikunze kubazwa
Tanga impano ni iki?
Ni serivisi ya Ihuze igufasha kugura impano z'ikoranabuhanga (indabo, ingofero, isaha n'izindi) no kuziha umukunzi, umuryango cyangwa inshuti.
Impano zikora zite?
Ugura impano ukoresheje wallet yawe, hanyuma ukayibika, ukayiha uwo ukunda, cyangwa ukayihindura mu mafaranga. Uwahawe impano na we ashobora kuyibika, kuyihindura mu mafaranga, cyangwa kuyiha undi muntu.
Nshobora gutanga impano nyinshi icyarimwe?
Yego. Hitamo impano nyinshi (+ / −), wishyure zose, hanyuma ukande «Gura & ohereza» cyangwa «Gura gusa». Impano zose ushobora kuzohereza umuntu umwe mu butumwa bumwe.
Nasaba nte impano?
Jya kuri «TANGA IMPANO», ukande «Saba impano», uhitemo impano ushaka, hanyuma wohereze ubusabe kuri WhatsApp. Uwo usabye abubona, maze akaba ari we uhitamo kuguha iyo mpano cyangwa kutayiguha.
Nahe impano umuntu runaka gusa?
Mu gutanga impano, hitamo «ikibazo» (urugero: izina ry'urukundo) cyangwa «numero ya WhatsApp». Uwahawe impano agomba kwinjira muri Ihuze agasubiza neza kugira ngo ayifungure, kandi afite amahirwe 5 gusa. Wahisemo «uwo ari we wese», uwa mbere ukanze link ni we uyifata.
Nahindura nte impano mu mafaranga?
Fungura «Impano zanjye», ukande «Hindura mu mafaranga». Amafaranga agaragara kuri buri mpano ahita ajya muri wallet yawe ako kanya, nta muyobozi wemeza. Aba make ugereranyije n'igiciro cyo kuyigura.
Amafaranga yo muri wallet abikwa ate?
Ajya muri wallet yawe, ariko akabikwa ukwayo ukwayo: amafaranga wabikije, ayavuye muri referral, n'ayavuye mu guhindura impano mu mafaranga. Uko angana kose ubibona muri Profile.
Nishyura nte impano?
Wishyura ukoresheje wallet ya Ihuze, nk'uko wishyura kuri Amategeko y'umuhanda. Niba amafaranga adahagije, banza kuyashyiramo ukoresheje MTN MoMo cyangwa Airtel Money muri Profile.
Nasubizwa amafaranga niba nibeshye kugura?
Impano zaguzwe ntizisubizwa, ariko ushobora kuzihindura mu mafaranga ugahabwa ayagaragara kuri iyo mpano. Habaye ikibazo cy'ubwishyu, vugana na support ya Ihuze kuri WhatsApp.
Ifoto y'impano yoherezwa ite?
Mu gutanga impano, kanda «Ohereza ifoto hamwe na link». Ifoto ijyana n'ubutumwa burimo link yo gufungura impano, kandi link iba yanditse no ku ifoto.